Download Tegeka Mp3 by Heart of Worship
The widely recognized and dynamic worship group Heart of Worship presents to us a compelling song, as this masterpiece is titled “Tegeka“. This track, released in 2024 , is a captivating and inspirational addition to any music enthusiast’s collection. The tune “Tegeka” carries a powerful message and a mesmerising melody, making it a must-listen for all. Feel free to stream the mp3, watch the video, and sing along to the heartfelt lyrics.
Get the MP3 audio, download, stream, and share this amazing song with your friends and family. When you share it, you’re spreading the goodness and joy of the song. #CeeNaija
Download More HEART OF WORSHIP Songs Here
Lyrics: Tegeka by Heart of Worship
Nibajije niba ari wowe Yesu nakurikiye,
Cyangwa naribeshye,
Nari nzi ko mu bwami bwawe ari ibisubizo gusa,
Nibagirwa ko uri inzira iruhije,
Numva ijwi rimbwira ko imibabaro
Yanjye ituma ndwanya Satani nshikamye,
Ikanyigisha kumvira Data nkiranuka.
CHORUS: Abazamukanye nawe,
Mu gashyamba k’imibabaro,
Bazishimana nawe,
Ubwo azerekanwa mu bwiza bwe,
Abazamukanye nawe,
Mu gashyamba k’imibabaro,
Bazishimana nawe,
Ubwo azahishurwaโฆ..
Tegeka Mwami,
Mbone ubushobozi,
Bwo kugendera hejuru y’iyi Nyanjaโฆ (*10)
SPOKEN WORDS
Tegeka mwami tegeka mwami. Alleluiaโฆ
Tegeka mwami, tegeka mwami,
Ndabizi neza yuko uri Imana y’urukundo, Alelluia,โฆ
Ndabizi neza yuko Imigambi yawe ari myiza mu buzima bwanjye,
Ariko ndakwinginze ngo utegeka mwami,
Tegeka mwami, uru rugendo ruraruhije,
Birashoboka cyane yuko ndi hafi kugera ku musozi w’iyi njyanja,
Ariko kandi birashoboka cyane ko urugendo rugikomeje,
Ariko iyi Nyanja irakomeye, imiraba ni myinshi, imiyaga ni myinshi,
Iyi Nyanja hari benshi bayiguyemo,
Iyi Nyanja hari benshi bayipfiriyemo,
Hari benshi bayirohamiyemo,
Ariko ndakwinginga mwami kugira ngo utegeke,
Mfata UKUBOKO unkomeze
Nkuko wafashe petero akagendera hejuru y’inyanja,
Mfata unkomeze, ndabizi neza ko wemeye ko nsha muri iyi Nyanja,
Kugira ngo icyubahiro cyawe kigaragarire muri njyewe,
Ariko imbaraga zibaye nkeya mwami, Alleluia, Alleluia, Alleluia,
Ndabizi neza yuko, kugeragezwa kwanjye,
Kuzatuma mu gihe uzaba wantabaye,
Abakiri nyuma bakomezwa nuko natabawe nawe,
Urankunda, ariko ndakwinginze kugira ngo utegeke,
Unshoboze kugendera hejuru y’iyi nyanja,
Mwami unkuremo inkamba kugira ngo umpindure icyuma cyawe Kigukwiriye nk’umucuzi, Alleluia,
Kandi ndakwinginze kugira ngo unyuze mu murimo,
Umbatirishe umuriro, kugira ngo mbe umuntu ukwiriye mu maso hawe, Mbe ushyitse kugeza ku kigero cya Kristo.
CHORUS: Abazamukanye nawe,
Mu gashyamba k’imibabaro,
Bazishimana nawe,
Ubwo azerekanwa mu bwiza bwe,
Abazamukanye nawe,
Mu gashyamba k’imibabaro,
Bazishimana nawe,
Ubwo azahishurwaโฆ..
SPOKE WORDS
Ndabizi neza ko nzaririmba indirimbo z’Amashimwe,
Ndabizi neza ko nzaririmba mvuga ngo mwami warakoze kunkomeza,
Muri iyi myaka maze mu kigeragezo,
Ndabizi neza yuko nzaririmbana nawe indirimbo z’Amashimwe,
Mvuga ngo warakoze mwami, warakoze mwami
Yuko utigeze undekura, warakoze mwami yuko utegeze undekaโฆ
Tuzishimana n’umwami wacu Yesu kristo,
Kuko twafatanyije Imibabaro
BRIDGE: Ndemera ubuhamya nzahumurisha abera batarambuka,
Ungwirize gukomera, uhindukire umare umubabaro (*2)
Niboneye urukundo rw’Umukiza,
Urwo rukundo nirwo runezeza,
Afite izina ryiza uwo wankunze,
Ni Imana data n’umwana we Yesu,
Nashimishijwe n’urukundo rwawe,
Yewe Mana nawe Yesu Kristo,
Nashimishijwe n’urukundo rwawe,
Yewe Mana nawe Yesu Kristoโฆ