Download Naje Kugushima Mp3 by Annette Murava
A soul-lifting song from the African Christian/Gospel worshipper, minister, and song writer โAnnette Muravaโ, as she calls this song โNaje Kugushimaโ. This song is sure to bless your heart and uplift your spirit.
Download Audio Mp3, Stream, Share, and be blessed
DOWNLOAD MORE ANNETTE MURAVA SONGS HERE
Lyrics: Naje Kugushima by Annette Murava
Igice cya 1:
Ntakindi cyanzanye Mwami, naje kugushima
Uyu munsi wabyemeye, wabonye ko bikwiye
Wasubije isengesho ryanjye, ubu ndanezerewe
Ntakindi cyanzanye imbere yawe; Mwami nje kugushima.
Helleluya, Halleluya, ahahoze umwijima wahazanye umucyo
Halleluya, Halleluya, amaganya yanjye Mwami, wayahinduye ibyishimo.
Nanjye ndi mubo wahaye umugisha, umpa kumwenyura
Mugihe cyiza wihitiyemo umpaye ibyishimo
Akanwa gasaba kinginga, kagutakambiye kenshi
Niko gateye indirimbo y’ishimwe uyu mwanya.
Halleluya, Halleluya, ahahoze umwijima wahazanye umucyo
Halleluya, Halleluya, amaganya yanjye Mwami, wayahinduye ibyishimo.
Igice cya 2:
Aho wariwansize, aho nategerereje
Mpavanye umunezero; wawundi uhoza amarira
Isoko y’imigisha mpavuye nanjye nyivomyeho
Ku busohokero bw’ubuvumo mpasanze umucyo utangaje.
Inguma z’ibipfukamiro byanjye urazinyomoye
Iminsi yanjye yo gutegereza uyigize migufi
Mu rugendo rutarangira nigiyemo kwihangana
Ku iherezo menye ko utigeze unyibagirwa.
CHORUS:
Umutima wanjye wuzuye umunezero
Ibihe ni byiza nta maganya ngifite
Wasanze ari byo binkwiriye uyu mwanya
Mfite impamvu zirenze imwe zo kugushima.