Gospel Global Israel Mbonyi – Nkiwiye Kurara Iwawe

Israel Mbonyi – Nkiwiye Kurara Iwawe

Download Nkiwiye Kurara Iwawe by

The eminent praise singer from Rwanda releases the live performance of His well-known song in Rwanda titled โ€˜Hari Ubuzima’, Isreal Mbonyi is a Rwanda Christian singer whose songs have been of great blessing to people to date.

Download Audio Mp3, Stream, Share & be blessed.

DOWNLOAD HERE

Lyrics: Nkiwiye Kurara Iwawe by

Haguruka maze nkwambike umwambaro w’urugamba
Ngushyireho ikimenyetso cyo kunesha
Nkusezeranye ko nzitamurura urusaku rushize
Ngahagurutswa n’ijambo nakubwiye
Ngahuruza amahanga, amoko n’imiryango
Bakamenya ko uri uwanjye nanjye ndi uwawe

Cyakora nibumva izo nkuru
Ko naciye ingando iwawe
Bazavuga ko uri umwana wahiriwe
Kuko nkukomereje amaboko kugeza ku ndunduro
Ngukenyeje umurava, nkuzuza imbaraga
Bazahinda umushyitsi, bamenye ko nagukunze
Bazamenya ko uri uwanjye, nanjye ndi uwawe

Dore agakiza katashye mu bikari by’inzu yawe,
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe,

Ko wateye umugongo ikibi,
Ugahindukirira ukuri
Ukagwiza urukundo we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe

Cyakora nibumva izo nkuru
Ko naciye ingando iwawe
Bazavuga ko uri umwana wahiriwe
Kuko nkukomereje amaboko kugeza ku ndunduro
Ngukenyeje umurava, nkuzuza imbaraga
Bazahinda umushyitsi, bamenye ko nagukunze
Bazamenya ko uri uwanjye, nanjye ndi uwawe

Dore agakiza katashye mu bikari by’inzu yawe
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe

Nakubonanye inyota yo kundeba mu maso,
Numva umutima wanjye uragukunze
(Uh-hu)Uhore ayo marira, utuze umutima,
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
Ubumbure akanwa, umbwire byose
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
(Uh-hu)Uhore ayo marira, utuze umutima
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
Ubumbure akanwa, (ijuru ryumvise)
Umbwire byose
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
Ni ukuri ijuru rirakwibutse

Dore aga-a-(agakiza)katashye mu bikari by’inzu yawe,
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
(Nukuri)Nkwiye kurara iwawe
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
(Nukuri)Nkwiye kurara iwawe
Dore aga-a(agakiza)katashye mu bikari (mu bikari by’inzu)by’inzu yawe
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
(Nukuri)Nkwiye kurara iwawe
Manuk’ uze aho ndi, we mutima umenetse
(Bazabimenya, bazabivuga, ko nagukunze)
Nkwiye kurara
Iwawe

Comment below with your feedback and thoughts on this post.