Download Ruhuka Mp3 by Peace Hozy
A soul-lifting song performed by the African Christian/Gospel worshipper, minister, and song writer โPeace Hozyโ, as this one is titled โRuhukaโ. This song is sure to bless your heart and uplift your spirit.
Download Audio Mp3, Stream, Share, and be blessed
DOWNLOAD MORE PEACE HOZY SONGS HERE
Lyrics: Ruhuka by Peace Hozy
V1/
Akanwa kawe sako
Kwitotombera Imana
Kuko mugihe gito
Kazatura ibyo kugira neza kwayo
Ijwi ryayo ntaho rihuriye
Nibiguhindisha umushyitsi
Kuko ubwaryo iyo riranguruye
Ribirimburana n’imizi yabyo
Ndabizi warembejwe
Nimisonga uterwa n’umwanzi
Gusa hari uwanesheje
Urupfu usibye n’uburibwe
Ntabwo ari kera
Ukaririmba indirimbo zo kunesha
Mw’ijwi ry’umunezero
Pre-chorus:
Humura
ntacyo uzira
Wikwicira urubanza
Izere umwuka wera
Azavubura imvura
Ubutayu buzaba ikirwa
Chorus/
Garura ibyiringiro byo kubaho
Ingabo z’ijuru ntizakuvaho
Umugaba wazo ahora agutekerezaho
Kuko ariwe uzi uburyo waguye
Azaguhagurutsa mwisunge
V2/
Ijwi ry’umunezero
rituruka k’umukizaaa
Rituranye n’iry’umubabaro
Ukuba mu mutima
Tera intambwe uryegere
riguhindurire ubuzima
Irihumure rirafatika
Ubwo umwami ari ku ngoma
Ntacyo kuguhangayikisha
Kizagira icyo gihindura
Ku migambi y’uwakubambiwe
Pre-chorus/
Humura
ntacyo uzira
Wikwicira urubanza
Izere umwuka wera
Azavubura imvura
Ubutayu buzaba ikirwa
Bridge/
Mutima wanjye ruhuka
Uwiteka arakurwaniriye
Ibiza bikubuzabuza
Ijuru rirabihagurukiye